Uko wahagera

Perezida Trump na Kongre y'Amerika Bakomeje Guhangana


Uyu ni we Gordon Sondland, ambasaderi w'Amerika mu Muryango w'Ubumwe bw'Uburayi
Uyu ni we Gordon Sondland, ambasaderi w'Amerika mu Muryango w'Ubumwe bw'Uburayi

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabujije ambasaderi Gordon Sondland kwitaba komite z’inteko y’abadepite zirimo zikora amaperereza ashobora kuvamo ikirego kuri Perezida Trump. Ambasaderi Sondland ahagarariye Amerika mu Muryango w’Uburayi bwunze ubumwe.

Perezida Trump yashyigikiye iki cyemezo. Yabisobanuye kuri Twitter avuga ko Sondland “yari kuba agiye gutanga ubuhamya imbere y’urukiko rubogamye 100%, aho uburenganzira bw’Abarepubulikani bwakuweho, aho ukuri gupfukiranwa rubanda ntirubimenye.”

Adam Schiff, umuyobozi wa komite y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe inzego z’iperereza, imwe mu zikora anketi kuri Perezida Trump, yatangaje ko bashobora kongera mu birego ikindi cyo “kutambamira inshingano Inteko ishinga amategeko ihabwa n’itegeko nshinga.”

Komite eshatu z’Umutwe w’Abadepite zateganyaga kumva ambasaderi Gordon Sondland mu muhezo uyu munsi kuwa Kabiri mu gitondo. Inteko ivuga ko yagize uruhare mu gitutu ubutegetsi bwa Perezida Trump bwaba bwarashyize kuri leta ya Ukraine kugirango ikore anketi zo kwangiriza umunyapolitiki Joe Biden, wigeze kuba visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri iki gihe, Joe Biden ari mu bahabwa amahirwe menshi mu mapiganwa y’abo mu ishyaka ry’Abademokarate bashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG