Uko wahagera

Abantu 19 Mu Bagabye Ibitero mu Rwanda Bamaze Kwicwa


John Bosco Kabera, umuvugizi wa polisi y'u Rwanda

Polisi y’u Rwanda iravuga ko inzego z’umutekano zimaze kwica 19 mu bagizi ba nabi bagabye igitero muri imwe mu mirenge y’akarere ka Musanze.

Polisi yavuze ko abaturage 14 ari bo bishwe n’abo bagizi ba nabi. Mu itangazo yari yasohoye kuri uyu wa gatandatu, polisi yari yatangaje ko abaturage baguye muri icyo gitero ari umunani, hakomereka 18.

Nk'uko iryo tangazo ribivuga, inzego z’umutekano zikomeje guhiga no gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri ubu bwicanyi.

Abaturage baguye muri iki gitero bashyinguwe kuri iki cyumweru mu mirenge ya Kinigi na Musanze.

Muri aba bishwe hari abasanzwe mu ngo zabo bicishwa ibyuma, abandi bicishwa amabuye. Ibi bigaragaza ubugome bukabije bw’aba bagizi ba nabi; ni ko itangazo rya polisi rivuga.

Abagera kuri batanu mu bagizi ba nabi ni bo bafashwe mpiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko umutekano wagarutse mu Kinigi ndetse ashimira abaturage n’inzego z’ibanze ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG