Uko wahagera

Amerika Yafunguye Ambasade Yayo i Mogadiscio muri Somaliya


Ambasaderi Donald Yamamoto yari mu nama Addis Abeba muri Etiyopiya tariki ya 8/12/2017
Ambasaderi Donald Yamamoto yari mu nama Addis Abeba muri Etiyopiya tariki ya 8/12/2017

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafunguye uyu munsi ambasade yayo yari imaze imyaka 28 ifunze muri Somaliya. Inyubako nshya iri ahahoze ikibuga cy’indege mpuzamahanga i Mogadiscio.

Amerika yari yarafunze ambasade yayo muri Somaliya mu kwezi kwa mbere mu 1991 kubera intambara. Ambasaderi w’Amerika muri Somaliya, Donald Yamamoto, yavuze ko kuyifungura ari umunsi w’amateka ugaragaza ko Somaliya irimo isubira mu buryo neza.

Imirimo y’ambasade y’Amerika muri Somaliya yasubukuwe mu 2015, ariko yari icumbitse mu nyubakwa y’ambasade y’Amerika i Nairobi muri Kenya. Ubu noneho yose izajya ikorerwa i Mogadiscio. Ambasaderi Yamamoto na we azajya gutura mu murwa mukuru wa Somaliya muri iyi minsi, nk’uko minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ibitangaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG