Uko wahagera

Abanyamerika n'Abatalebani Bashobora Kuganirira muri Pakistani


Zalmay Khalilzad ni we ntumwa yihariye y'Amerika muri Afuganisitani.
Zalmay Khalilzad ni we ntumwa yihariye y'Amerika muri Afuganisitani.

Intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Afuganistani, Ambasaderi Zalmay Khalilzad, na Abdul Ghani Baradar, umwe mu bashinze umutwe w’Abatalibani, bose bageze mu murwa mukuru wa Pakistani, Islamabad.

Ntibizwi niba bari buvugane muri Pakistani. Bazahamara iminsi. Bombi bavuga gusa ko bariyo mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’abategetsi ba Pakistani.

Ambasaderi Khalilzad, na Abdul Baradar ni bo bakuriye intumwa z’impande zombi mu mishyikirano bamaze igihe bagirana muri Qatar ariko imaze iminsi yarahagaze. Mu kwezi gushize, Perezida Trump yayihagaritse mu buryo budasobanutse yari igiye kugera ku musozo.

Ubwo aherutse mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu cyumeru gishize, minisitiri w’intebe wa Pakistani, Imran Khan, yari yabonanye na Perezida Trump n’Ambasaderi Khalilzad. Bombi yari yabasabye akomeje gusubukura imishyikirano n’Abatalibani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG