Uko wahagera

Ubushinwa Bwagaragaje Ingufu za Gisirikari Bwagezeho


Imodoka zitwaye za misile za karahabutaka DF-17 mu gihe cya karasisi ka gisirikari i Beijing
Imodoka zitwaye za misile za karahabutaka DF-17 mu gihe cya karasisi ka gisirikari i Beijing

Uyu munsi, leta y’Ubushinwa yakoresheje akarasisi k’akataraboneka ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ishize ishyaka rya gikomunisiti rifashe ubutegetsi. Kabereye ku rubuga runini cyane rwa Tiananmen mu murwa mukuru Beijing. Ni ho Mao Zedong yatangarije ko ashinze Repubulika ya Rubanda ku italiki ya mbere y’ukwa cumi mu 1949.

Abategetsi b’igihugu, uhereye kuri Perezida Xi Jinping na minisitiri w’intebe Li Keqiang, bakurikiye ukuntu abasirikari ibihumbi n’ibihumbi bahatambukanye ishema. Igisirikari cyerekanye intwaro nyinshi nshya gitunze, zirimo misile zirasa kure cyane. Abahanga mu bya gisirikari bavuga ko zishobora kurasa n’intwaro kirimbuzi za nikereyeri kure cyane ku yindi migabane y’isi.

Mu ijambo yahavugiye, Perezida Xi yatangaje ko “Nta ngufu” aho zaturuka hose zishobora guhungabanya “fondasiyo y’Ubushinwa cyangwa guhagarika iterambere ry’abaturage b’Ubushinwa.”

Kuri Hong Kong, Perezida Xi yavuze ko leta ye izakomeza kubahiriza ubwigenge bwayo, ariko na none, ati: “Ntituzahwema guharanira ubumwe bw’abashinwa.”

Mu gihe i Beijing bari mu birori, abaturage ba Hong Kong bo bari bashyamiranye na polisi. Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko umuturage umwe yakomerekejwe n’isasu ry’intambara. Bibaye byo byaba ari ubwa mbere polisi ikoresheje amasasu y’intambara kuva imyigaragambyo itangiye mu kwezi kwa gatandatu gushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG