Uko wahagera

Boris Johnson Yishe Amategeko Ahagarika Imirimo y'Abadepite


Boris Johnson ari mu nteko ishinga amategeko y'Ubwongereza
Boris Johnson ari mu nteko ishinga amategeko y'Ubwongereza

Mu Bwongereza, Urukiko rw’Ikirenga rwaciye iteka uyu munsi ruvuga ko icyemezo cya minisitiri w’intebe Boris Johnson cyo guhagarika imirimo y’inteko ishinga amategeko kinyuranyije n’amategeko, ko rero “nta gaciro gifite.”

Urukiko rwavuze ko Johnson yihaye ububasha bwo kubuza inteko ishinga amategeko gukora akazi kayo ko kugenzura imikorere ya guverinoma. Ruragira, ruti: “Guhagarika inteko ishinga amategeko yishyiriweho na rubanda byabaye mu bihe bidasanzwe bitegura impinduka zikomeye mu itegeko nshinga ry’igihugu ku italiki ya 30 y’ukwezi kwa cumi.

Inteko ishinga amategeko ifite uburenganzira bwo kugira ijambo kuri izo mpinduka. Iki cyemezo gifite ingaruka ziremereye cyane kuri fondasiyo ya demokarasi yacu.”

Izi mpinduka Urukiko rukomozaho ni umugambi wo gusohoka mu muryango w’Ubulayi bwiyunze ku italiki ya 31 y’ukwa cumi.

Boris Johnson yavuze ko atemeranwa n’urukiko rw’Ikirenga “n’ubwo bwose yubashye iteka ryarwo.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG