Uko wahagera

Amerika Yemeje ko Umuhungu wa Osama bin Laden Yishwe


Hamza bin Laden, umuhungu wa Osama Ben Laden
Hamza bin Laden, umuhungu wa Osama Ben Laden

Ibiro by'umukuru w'igihugu muri Leta zunze ubumwe z'Amerika byemeje ko umuhungu wa Osama bin Laden, wahoze ayobora umutwe w'iterabwoba wa al-Qaeda yishwe.

Itangazo rituruka muri ibyo biro rivuga ko, Hamza bin Laden yishwe n'ibitero by'Amerika igaba kuri uwo mutwe mu turere twa Afghanistani na Pakistani.

Rikomeza rivuga ko urupfu rwe ruzaca intege umutwe wa al-Qaeda, dore ko yafatwaga nk'umwe mu bayobozi bakomeye bawo.

Ibiro by'umukuru w'igihugu bya Leta zunze ubumwe z'Amerika bikomeza bivuga ko Hamza yari ashinzwe gahunda no guhuza al-Qaeda n'indi mitwe y'iterabwoba.

Mu gihe cyashize, hari ibitangazamakuru byanditse ko uwo musore uri mu myaka ya za 30 ashobora kuba amaze igihe yarishwe n'ubwo Amerika yahisemo kubitangaza none.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG