Uko wahagera

Imirwano Ikaze Yongeye Kubura i Minembwe Muri Kongo


Abaturage b'Abanyamulenge bahunga imirwano

Abaturage b’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe iherereye mu ntara ya Kivu y’epfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo barasaba amahanga kotsa leta igitutu kugirango ibitero bagabwaho n’abarwanyi ba Mai Mai bihagarare.

Kuri uyu wa gatandatu hirya no hino ku misozi yo mu Muzinda, Nyabibugu, Runundu, na Kiziba , Ijwi ry’Amerika ryahuye n’abagore, abana ndetse n’abagabo bashoreye inka berekeza ahari ingabo za LONI abandi nabo berekeza muri localite ya Lundu bahunga imirwano.

Joseph Harera, umwe mu bagize sosiyete sivili mu Minembwe avuga ko hari akagambane ku ngabo z’igihugu kuri ibyo bitero abarwanyi ba Mai Mai bagaba kubaturage b'Abanyamulenge.

Avuga ko imihana ikomeje gusha, inka zikanyagwa, abaturage bagapfa leta irebera.

Colonel Antoine Byagolo, ugenzura igisirikare yavuze ko basubije inyuma abarwanyi ba Mai Mai bari bateye kuri uyu wa gatandatu mu mihana yo mu Gahwera, Ruhemba ndetse na Nyabibugu.

Mu kiganiro depite Moise Nyarugabo yagiranye n’itangazamakuru avuga ko kuva mu cyumweru gishize, Mai Mai imaze gutwika imihana irenga 16, banyaga inka zirenga 3,000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG