Uko wahagera

Benjamin Netanyahu Arifuza Kwigarurira Ikibaya cya Yorudani


Minisitiri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yatangaje uyu munsi mu kiganiro n’abanyamakuru ko natsinda amatora azigarurira ikibaya cy’uruzi rwa Yorudani, mu ntara ya Cisjordaniya (West Bank mu Cyongereza), muri Palestina.

Ikibaya cya Yorudani kingana na 30% by’ubuso bwa Cisjordaniya, intara Israyeli yigaruriye kuva mu 1967. Uretse iki kibaya, Netanyahu yavuze ko azigarurira n’igice cya Paleistina kiri ku nkengero zo mu majyaruguru y’inyanja yitwa “Inyanja Yapfuye,” Mer morte mu Gifaransa, Dead Sea mu Cyongereza.

Iyi nyanja irimo umunyu mwinshi cyane. Ikikijwe n’igihugu cya Yorudaniya mu burasirazuba, na Isirayeli na Cisjordaniya mu burengerazuba.

Amatora yo muri Isirayeli ateganyijwe ku italiki ya 17 y’uku kwezi, ni ukuvuga kuwa kabili w’icyumweru gitaha. Abahanga mu bya politiki zo mu Burasirazuba bwo hagati bemeza ko Benjamin Netanyahu afite ingorane zo kwitoza, bakavuga ko ashaka kureshya amajwi y’Abayahudi b’abahezanguni, bashaka ko Cisjordaniya iba iya Isirayeli ubuziraherezo.

Muri iki gihe, Abayahudi ibihumbi 600 baba muri Cisjordaniya, aho baturanye nabi n’Abarabu ba Palestina miliyoni eshatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG