Uko wahagera

Google Yahanishijwe Ihazabu ya Miliyoni $170


Ikigo cy’igihugu cya Leta zunze ubumwe gishinzwe kurengera abaguzi, FTC mu magambo ahinnye y’Icyongereza, cyahanishije Google n’ishami ryayo Youtube ihazabu y’amadolari miliyoni 170. Google na Youtube baregwa ko bishe itegeko ryo mu 1998 ribuza kwereka abana batagejeje ku myaka 13 amashusho adakwiye no kwiba amakuru bwite yabo.

FTC na Google bumvikanye kuri iyi hazabu. Kugirango amasezerano yemerwe burundu agomba kubanza guhabwa umugisha na minisiteri y’ubutabera y’Amerika. Ifite ububasha bwo kuyatera utwatsi no kujyana Google mu rukiko. Abakomiseri ba FTC batatu ni bo bayemeje. Abandi babili bavuga ko igihano kitaremereye uko bikwiye.

Mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize, imiryango 23 iharanira uburenganzira bw’abana yaregeye FTC, irega Youtube kwiba amakuru y’abana, arimo kumenya aho baherereye, ubwoko bwa telefoni na nimero bakoresha, no kuyaha ibigo by’ubucuruzi kugirango bibakoreho iyamamaza ry’ibicuruzwa ryihariye, ababyeyi babo batabizi.

Kugeza ubu, iyi hazabu ni yo ya mbere na mbere iremeye mu rwego rwo kurengera ubuzima bwite bw’abana. Ihazabu ireyeme cyane mu mateka ni iy’amadolari miliyari eshanu FTC yahanishije Facebook mu kwezi kwa kalindwi gushize. Facebook yazize ko itarengera amakuru n’imyirondoro bwite y’abakiliya bayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG