Uko wahagera

Umuyobozi w'Umutwe wa Kiyisilamu Yasubijwe muri Nigeria Igitaraganya


Sheikh Ibrahim Yaqub El-Zakzaky
Sheikh Ibrahim Yaqub El-Zakzaky

Umuyobozi w’umutwe wa kiyisilamu ushinjwa gukwirakwiza amatwara y’iryo dini mu gihugu cya Nijeriya yagaruwe mu gihugu nyuma y’iminsi agiye kwivuriza mu Buhinde.

Gutahanwa kwa Sheikh Ibrahim El-Zakzaky kwatunguye benshi bari barashimishijwe nuko atakiri mu gihugu.

Zakzaky amaze imyaka ine afunzwe ashinjwa guhembera inzangano n’urugomo. Ni ibyaha ahakana.

Mu butumwa bwa videwo yanyujije ku rubuga rwa Twitter,mbere yuko agarurwa mu gihugu Zakzaky w’imyaka 66 yavuze ko yamenyeshejwe n’abategetsi mu Buhinde ko agiye gusubizwa muri Nijeriya.

Akuriye umutwe wa Islamic Movement ushamikiye ku ba Shiite bo mu gihugu cya Irani. Mu mwaka wa 2015, uwo mutwe we wahanganye n’igisirikali cya Nijeriya mu mirwano yahitanye abantu 350.

Ugutahanwa kwe kwaba kwatewe n’ukutumvikana n’abayobozi mu gihugu cy’Ubuhinde; kuri we yifuza kuvurwa ari muri hoteli mu gihe ubutegetsi bwo bwahise bumwohereza mu bitaro.

John Campbell, impuguke mu bijyanye n’Afurika avuga ko Zakzaky yifuzaga gukomeza ibikorwa by’umutwe we na politike mu gihugu cy’Ubuhinde.

Abayoboke be bavuga ko yagaruwe ku mpamvu za politike.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG