Uko wahagera

Eritereya Irashinjwa Guhatira Abanyeshuri Gukora Ingando


Umuryango uharanira uburengazira bwa muntu Human Rights Watch (HRW), urashinja igihugu cya Eritereya gukoresha abana bakiri bato imirimo ivunanye, harimo no kubahatira gukora imyitozo ya gisirikari.

Buri mwaka abanyeshuli 10,000 bari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye bajwanwa mu myitozo ya gisirikari mu kigo cyitwa Sawa mu burengerazuba bw’igihugu aho bakoreshwa ingando zirimo n’imyitozo ya gisilikari mu gihe cy’umwaka wose.

Muri izo ngando aho bategekwa gukora imirimo myinshi badahembwa, Human Rights Watch ivuga ko bahurira n’akaga karimo ihohoterwa bakorerwa ribagiraho ingaruka ku mubiri no mu mitekerereze.

Iyo raporo ya HRW yiswe “They Are Making Us Into Slaves, Not Educating Us,” bishatse kuvuga ‘Batugira abacakara aho kutwigisha’ ishingiye ku biganiro uwo muryango wagiranye n’abanyeshuli hafi 73 n’abarimu babo.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Laetitia Bader, umushakashatsi wa HRW, avuga ko iyo gahunda nta kindi igamije kitari uguca abo bana intenge no kubabibamo amatwara y’ubutegetsi. HRW ifata icyo kigo nka gereza.

Mu bushakashatsi bwayo, uwo muryango uvuga ko abanyeshuli benshi basigaye bahitamo guhagarika amasomo yabo mbere yo gusoza amashuli yisumbuye. Ibyo bituma benshi bafata icyemezo cyo guhunga igihugu.

Ku rubuga rwa Twitter, ministiri w’itumanaho Yemane Gebremeskel, yanenze abanenga iyo gahunda ya leta ye avuga ko yatumye amahoro n’ituze bigaruka nu gihugu no mu karere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG