Uko wahagera

Kashmir: Ubuhinde Bworohereje Abayisilamu Gusenga


Intara ya Kashmir ikomeje kuba impamvu y’ubwimvikane buke hagati y’Ubuhinde na Pakistani. Buri gihugu kivuga ko intara ya Kashmir ari iya cyo.
Intara ya Kashmir ikomeje kuba impamvu y’ubwimvikane buke hagati y’Ubuhinde na Pakistani. Buri gihugu kivuga ko intara ya Kashmir ari iya cyo.

Igihugu cy’Ubuhinde kuri uyu wa gatanu cyemereye abayisilamu batuye mu gake ka Kashmir kujya gusenga nyuma y'uko icyo gihugu gishize iyo ntara, mu bihe bidasanzwe.

Hashize iminsi itanu Ubuhinde bwambuye iyo ntara ituwemo n’abayisilamu benshi, uburenganzira bwo kwitegeka.

Ubuhinde bumaze iminsi bufunze interineti n’itumanaho muri ako gace n’utundi tukegereye. Bwanashyizeho ingamba zikaze ku mutekano zirimo kubuza abaturage gutembera

Iyo ntara yakomeje kuba impamvu y’ubwimvikane buke hagati y’Ubuhinde na Pakistani. Buri gihugu kivuga ko intara ya Kashmir ari iyacyo.

Ministiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yavuze ko ibintu bigiye guhinduka muri iyo ntara nyuma y'uko guverinema ayoboye yambuye iyo ntara uburenganzira bwo kwigenga.

Ubuhinde bukomeje gushinja Pakistani urugomo n’intambara z’urudaca bimaze hafi imyaka irenga 30 mu ntara ya Kashmir.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG