Uko wahagera

Gambiya: Abashatse Guhirika Ubutegetsi Bakatiwe Imyaka 3 y’Igifungo


Abasirikare bari mu gukinzura i Barra, itariki 22/01/2017.
Abasirikare bari mu gukinzura i Barra, itariki 22/01/2017.

Abasilikare babiri bashinjwa gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa perezida Adama Barrow bakatiwe gufungwa imyaka itatu n’urukiko rwa gisilikare.

Uko ari babiri bakoresheje urubuga rwa WhatsApp muri groupe yiswe “The True Friends” baganira n’abandi basilikare ba Gambiya uko bakuraho ubutegetsi. Icyo gihe bari mu butumwa muri Darfur mu gihugu cya Sudani mu mwaka w’i 2017.

Abo basilikare bakatiwe uyu munsi ku byaha bitandukanye by’urugomo nk’uko majoro Lamin Sanyang umuvugizi w’ingabo yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Omar Susso wunganiraga Sulyman Badjie na Lamin Kujabi, yavuze ko azajuririra icyemezo cy’urukiko.

Mu kwezi kwa gatanu, urukiko rwa gisilikare rwa Gambiya rwakatiye abandi basilikare barindwi imyaka icyenda y’igifungo bazira gushaka guhirika ubutegetsi bwa Barrow. Undi yahanishijwe igifungo cy’umwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG