Uko wahagera

Boko Haram Yahitanye Babiri muri Leta ya Borno muri Nijeriya


Aya ni amazu yatwitswe n'abarwanyi ba Boko Haram mu mujyi wa Maiduguri
Aya ni amazu yatwitswe n'abarwanyi ba Boko Haram mu mujyi wa Maiduguri

Muri Nijeriya, abagore babiri biturikije n’ibisasu bari bambariyeho mu mujyi wa Mafa, muri leta ya Borno, mu majyaruguru y’igihugu. Bapfuye bahitana abantu batatu. Abandi umunani bakomeretse.

Nk’uko polisi ibitangaza, aba bagore biturikije bari kumwe n’abandi bari bagiye mu ishyamba gushaka inkwi zo gucana. Umuvugizi wa polisi, Adamu Mohammed, yavuze ko iki gitero cyakozwe n'umutwe wa Boko Haram.

Intambara ya Boko Haram imaze imyaka icumi muri Nijeriya aho imaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 27. Yirukanye mu byabo abandi barenga miliyoni ebyiri. Uretse Nijeriya, Boko Haram igaba ibitero no mu bihugu by’abaturanyi. Bitanu muri byo, Burkina Faso, Cadi, Mali, Moritaniya, na Nijeri byishyize hamwe kugira ngo bifatanye kurwanya Boko Haram n’indi mitwe y’iterabwoba iri mu karere ka Sahel.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG