Abagabo n’abagore bakanyujijeho mu mukino w’intoki wa Basketball muri shampiyona ya NBA bamaze icyumweru bahugura urubyiruko nyafurika ruturuka mu bihugu 29.
Ni amahugurwa yahuje abahungu 40 n’abakobwa 20 muri gahunda ya NBA yiswe basketball itagira imipaka igamije gushakisha abakobwa n’abahungu bafite impano muri uwo mukino. Iyo gahunda imaze imyaka 17.
Bamwe mu bakobwa bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko kubona amahirwe yo kuganira n’abamwe mu bagore bakinye uwo mukino bibaha imbaraga zo gukomeza kuwukunda no kuwukina.
Iris w’imyaka 16 ukomoka muri Gabon yavuze ko ayo mahugurwa y’icyumweru kimwe muri Senegal yamwongereye ubumenyi mu mukino wa basketball.
Yagize ati “byatumye ndushaho gukunda uyu mukino bimpa n’imbaraga zo kurushaho kuwukina.” Avuga ko yatoranyijwe nyuma yaho umwe mu bategura iyo gahunda amubonye akina mu ikipe ye muri Gabon.
Umwe mu bahugura urwo rubyiruko ni Astou Ndiaye ukomoka mu gihugu cya Senegal wakiniye ikipe ya Detroit Shock, yatsinze irushanwa rya NBA ry’abagore mu mwaka wa 2003.
Avugana n’Ijwi ry’Amerika, Ndiaye yavuze ko iyi gahunda ibafasha gusubiza bimwe mu bibazo abana bakina basketball bibaza no kubaha icyizere dore ko benshi bafite ubushobozi bwo gukina uwo mukino ku rwego rw’abawugize umwuga.
Amadou Gallo ushinzwe NBA ku mugabane w’Afurika avuga ko intego yabo ari ukongera umubare w’abanyafurika bakina muri NBA.
Twakwibutsa ko muri iki cyumweru ari bwo hatangajwe ko u Rwanda
ruzakira bwa mbere na mbere imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Afrika rya basketball, mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2020.
Iyi mikino ni iya mbere na mbere NBA igiye gushyiramo ubufatanye n’indi migabane y’isi. NBA n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa basketball FIBA batangaje ko bagiye gutangiza ingengo y’imali izafasha Basketball y’Afrika gutera imbere. Birimo gutoza abakinnyi, abatoza, n’abasifuzi, no kubaka ibibuga.
Facebook Forum