Uko wahagera

Amerika Yaba Yiteguye Ishyano kuri Irani


Abongereza bari mu bwato bwafashwe na Irani mu kigobe cya Hormuz
Abongereza bari mu bwato bwafashwe na Irani mu kigobe cya Hormuz

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Irani bakomeje guterana amagambo.

Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru uyu munsi i Washington ko yiteguye “ibintu bibi cyane” kuri Teherani. Ati: “Rwose Irani ni cyo gihugu cya mbere ku isi gikora iterabwoba.” Yasobanuye ko imyitwarire ya Irani idatuma abona aho ahera ngo aganire nayo.

Ibi ni nyuma y’aho Irani itangarije ko yataye muri yombi ba maneko b’Amerika 17 kandi ko yakatiye bamwe muri ibo igihano cy’urupfu. Irani ivuga ko yabafashe mu mwaka ushize barimo batara amakuru y’amabanga ku gisilikali cyayo, inganda n’ibigo bya “nikereyeri.”

Perezida Trump na minisitiri we w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, bo babiteye utwatsi bavuga ko byose ari ibinyoma.

Mu kwezi kwa kane gushize, nabwo Irani yari yatangaje ko yashenye “ikiguli” cy’abamaneko amagana b’Amerika. Mu kwezi kwa gatandatu, umutegetsi w’Amerika utarashatse ko dutangaza amakuru ye, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyo Irani ivuga atari byo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG