Uko wahagera

Ubwongereza Bwasabye Amato Yabwo Kwirinda Ikigobe Cya Hormuz


Ubwongereza bwaburiye abatwara amato aturuka muri icyo gihugu kuba bahagaritse gukoresha ikigobe cya Hormuz.

Ni nyuma yuko igihugu cya Irani gifatiye ubwato bw’Ubwongereza bwikoreye peteroli. Umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yabivuze kuri uyu wa gatandatu nyuma y’inama y’igitaraganya yo kwiga kuri icyo kibazo.

Uwo muvugizi yanenze bikomeye leta ya Irani ayishinja kubangamira urujya n’uruza rw’amato ku mazi mpuzamahanga.

Ibiro bishinzwe kugenzura ingendo zo mu mazi muri Irani bivuga ko hari amabwiriza mpuzamahanga ubwo bwato bw’Ubwongereza bwirengagije ku bushake. Irani ivuga ko ubwo bwato n’abakozi babwo bajyanywe ku cyambu cyahitwa Bander Abbas.

Ubwo bwato bwafashwe bwerekeza mu gihugu cya Arabiya Saudite.

Hari abakeka ko Irani yabikoze mu rwego rwo kwihimura ku Bwongereza.

Icyo gihugu nacyo giherutse gufata ubwato bwa Irani bwari bwikoreye peteroli ku nkengero za Gibraltar mu kigobe cya Persi. Icyo gihe Irani yashinje Ubwongereza icyo yise ‘umukino wabukururira akaga’ muri icyo kigobe.

Ubwongereza bwafashe ubwato bwa Irani butwaye peteroli, bukeka ko bwaba bwerekeza muri Siriya, biciye kubiri n’ibihano ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi byafatiye icyo gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG