Uko wahagera

Amerika Yugarijwe n'Ubushyuhe Budasanzwe


Ubushyuhe budasanzwe muri Amerika
Ubushyuhe budasanzwe muri Amerika

Igice kinini cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyugarijwe n’ubushyuhe budasanzwe.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’iteganyagihe bemeza ko ubwo bushyuhe buzakomeza kwiyongera kugera kuri dogere celisiyusi 43 mu bice by’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Amerika no mu gihugu hagati.

Abantu babarirwa kuri miliyoni hafi 87 bazangirwaho ingaruka n’ubwo bushyuye bukabije.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu utaha hazaba ubushyuhe buri hejuru cyane ku gipimo kitaribwabeho mu duce dutandukanye twa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abayobozi mu kigo gishinzwe iteganyagihe baburiye abaturage kwirinda gusohoka no kunywa amazi menshi, kuko ubuzima bwabo bushobora guhura n’ibibazo kubera ubwo bushyuhe budasanzwe.

Greg Carbin, umukozi mu biro by’iteganyagihe yavuze ko nubwo ubwo bushyuhe buzaba bukabije, butazamara igihe kinini.

Abashobora kwibasirwa n’ubwo bushyuhe ni abari mu zabukuru n’abandi badafite ibyuma bikonjesha mu mazu yabo.

Muganga Micheal Kaufmann ukuriye gahunda z’ubutabazi muri leta ya Indianna yavuze ko usibye kuba ubushyuhe buzaba bwinshyi ku manywa, ntakiragaza ko mu ijoro buzagabanuka.

Yahamagariye abantu kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma baguma hanze mu bushyuhe umwanya munini.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG