Uko wahagera

Ubuholandi na Suwedi Birahatanira Tike y'Umukino wa Nyuma


Igikombe cy’isi cy’umupira w’amagiru mu rwego rw’abagore mu Bufaransa: mu mwanya saa tatu y’ijoro, Ubuholandi na Suede barahura mu mukino wa nyuma usoza kimwe cya kabili cy’irangiza.

Umukino w’umwanya wa gatatu uzaba kuwa gatandatu. Uzahuza Ubwongereza n’uza gutsindwa hagati y’Ubuholandi na Suede. Naho umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru. Uzahuza Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ikipe iza gutsinda mu kanya.

Mu gikombe cy’Afrika cy’ibihugu mu Misiri, bari mu karuhuko, mbere ya kimwe cy’umunani. Imikino yacyo ya mbere izaba ejobundi kuwa gatanu. Umwe uzahuza Maroc na Benin. Uwa kabili uzahuza Uganda na Senegal. Itsinzwe ihita itaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG