Uko wahagera

Sudani: Abatavuga Rumwe na Leta Basaba Imishyikirano Yihuse


Muri Sudani, intumwa z’Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, Ligue Arabe, bageze i Khartoum uyu munsi. Nabo baragenzwa no guhuza leta ya gisilikali n’abasivili batavuga rumwe nayo. Ejo kuwa kabili, bari babanjirijwe mu murwa mukuru wa Sudani n’intumwa za Ethiopia n’iz’Umuryango w’Afrika yiyunze. Bari basabye impande zombi zihanganye gusubukura imishyikirano uyu munsi kuwa gatatu.

Imishyikirano yarahagaze kuva ku italiki ya 20 y’ukwezi gushize. Abasilikali n’abatavuga rumwe nabo bananiwe kumvikana ku butegetsi bw’inzibacyuho n’uzabuyobora.

Uyu munsi, abayobozi b’urugaga ruharanira ubwigenge n’impinduka, Alliance pour la Liberté et le Changement, ruyobora imyigaragambyo ya rubanda, uyu munsi bakoze inama. Bayirangije bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bavuga ko biteguye kongera kuganira n’abasilikali “igihe icyo ari cyo cyose nta mananiza bashyizeho.” Basobanuye ko batanze igitekerezo cyo “guhura n’abategetsi b’igihugu mu masaha 72.” Ni ukuvuga mu minsi itatu iza.

Abasilikali bari ku butegetsi bo ntacyo baratangaza ku isubukurwa ry’imishyikirano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG