Uko wahagera

Perezida Trump yageze Osaka mu Buyapani mu Nama ya G-20


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yageze mu Buyapani uyu munsi mu gitondo. Agiye mu nama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma 20 bikize kurusha ibindi ku isi, G-20, izaterana kuwa gatanu no kuwa gatandatu mu mujyi wa Osaka.

Yagerageje guhumuriza inshuti z’Amerika. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umwe muri bo yamubajije kuvuga ku byo izi nshuti zibona nk’aho Amerika ishaka kuba nyamwingedaho. Yamushubije, ati: “Dukorana n’inshuti zacu. Tuzitaho. Ndetse turazifasha mu bya gisilikali.”

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe, na we yizeye ko Perezida Trump azabibabwirira mu nama ku mugaragaro. Mu minsi ishize, Perezida Trump yari yakemanze ubufatanye bwa gisilikali hagati y’Amerika n’Ubuyapani. Mu kiganiro na Fox Business News yo muri Amerika yaravuze, ati: “Ubuyapani butewe twahita tubutabara, tukaburwanira. Ariko twe dutewe ntacyo bakora ahubwo barebera ku mateleviziyo yabo gusa.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG