Uko wahagera

Amato y'Amerika n'Uburusiya Yari Hafi Kugongana mu Nyanja


Ubwato bw'Amerika USS Chancellorsville hafi ya Hong Kong,tariki ya 21 y'ukwezi kwa 11, 2018.
Ubwato bw'Amerika USS Chancellorsville hafi ya Hong Kong,tariki ya 21 y'ukwezi kwa 11, 2018.

Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biritana ba mwana ku kibazo cy’amato y’intambara yari agiye kugonganira mu nyanja y’Abashinwa yo mu burasirazuba. Amashusho yashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi yerekanye ubwato bw’intambara bw’Amerika bwitwa USS Chancellorsville, n’ubw’Uburusiya bwitwa Admiral Vinogradov buhanye intera ya metero mirongo itanu gusa.

Amafoto yafatiwe mu kirere n’Amerika ikoresheje indege ya kajugujugu agaragaza ayo mato yombi asa n’agiye kugongana.

Igisirikare cy’Amerika kiravuga ko gifata ibyakozwe n’Uburusiya nk’ibihabanye n’umwuga, biciye ukubiri n’amategeko mpuzamahanga agena uburyo bwo kwirinda kugonganira mu nyanja, kandi byatera ikibazo.

Igisirikare cy’Uburusiya cyo kiravuga ko ubwato bwa gisirikare bw’Amerika bwahinduye inzira yabwo mu buryo butunguranye. Uburusiya kandi buvuga ko bwohereje ubutumwa bw’imbuzi ku batwaye ubwato bw’Amerika ariko ibiro ntaramakuru by’Abongereza bikavuga ko Amerika yabihakanye. Umuvugizi w’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi yavuze ko nta wakomeretse kandi ko ubwato bwabo butangiritse.

Ibyo bibaye nyuma y’iminsi mike Washington na Moscow biteranye amagambo ku ndege y’Intambara y’uburusiya byavugwaga ko irimo kuneka yagaragaye mu kirere cyo hafi yigihugu cya Siriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG