Ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byiyemeje kurushaho gukorana biteza imbere ubucuruzi hagati yabyo.
Ibyo byavugiwe mu kiganiro Perezida Donald Trump na Ministiri w’intebe Theresa May bahaye itangazamakuru nyuma y’umubonano wabo kuri uyu wa kabiri i Londres mu Bwongereza.
Perezida Trump yijeje Ubwongereza ko Amerika izarushaho gucuruzanya na bwo igihe buzaba bwavuye burundu mu muryango w’ibihugu by’Ubulayi. Yavuze ko ubwo bucuruzi bushobora kwikuba inshuro eshatu ugereranyije n’uko bihagaze ubu.
Ministiri w’intebe May, nawe yashimangiye umubano wihariye igihugu cye gifitanye n’Amerika ariko agaragaza ko hari byinshi atumvikanaho na perezida Trump. Ibyo birimo icyemezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo kuva mu masezerano ya Nikleyeli na Irani n’amasezerano ku ihindagurika ry’ibihe yasinyiwe i Paris mu Bufaransa.
Minisitiri w’intebe Theresa May aherutse gutangaza ko azegura kuri uyu mwanya nyuma yo kunanirwa gukura Ubwongereza mu muryango w'Uburayi. Kuri uyu wa gatanu ni bwo May azegura ku mugaragaro nk’umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi.
Facebook Forum