Uko wahagera

Uburayi Burashinjwa Ibyaha Byibasiye Inyokomuntu muri Libiya


Abo ni bamwe mu bimukira b'Abanyafurika barohowe ku nkombe z'igihugu cya Libiya
Abo ni bamwe mu bimukira b'Abanyafurika barohowe ku nkombe z'igihugu cya Libiya

Abavoka mpuzamahanga babiri basabye urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, CPI, gukurikirana umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe n’ibihugu biwugize. Barabarega ibyaha byibasiye inyokomontu kubera abimukira ibihumbi bapfira mu nyanja ya Mediterane no muri Libiya bagerageza kugera mu Bulayi.

Umwe muri abo bavoka ni Juan Branco, ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa na Espagne. Undi ni Omer Shatz ukomoka muri Israeli. Bombi bakorera i Paris mu Bufaransa. Batangaje ko bashyikirije umushinjacyaha mukuru wa CPI, Fatou Bensouda, ikirego cy’impapuro 245. Nk’uko babisobanura, ikirego kiratanga “ibimenyetso byerekana neza uruhare rw’abategetsi bo hejuru n’abakozi b’umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe n’ibihugu biwugize mu byaha byibasiye inyokomuntu mu rwego rwa politiki zabo zikumira abimukira kuva mu 2014.”

Guhera muri uyu mwaka, abimukira barenga ibihumbi 12 bapfiriye muri Méditeranée banyuze muri Libya. CPI yari yaratangiye anketi z’ibanze ku rupfu rwabo kugirango irebe niba rwinjira mu nshingano zayo. Ariko ntibirasobanuka niba izakora anketi no ku bayobozi b’Ubulayi n’ibihugu byabwo, by’umwihariko Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani biri muri uru rukiko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG