Uko wahagera

Umucamanza Yemeje Gukomeza Gufunga Sankara


Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, rumaze gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30, Major Nsabimana Callixte “Sankara” wari umuvugizi w’umutwe wa FLN.

Iki cyemezo cyasomwe mu rukiko Callixte Nsabimana Sankara ndetse n’umwunganize we badahari. Ubushinjacyaha bwo bari buhagarariwe ndetse hari n’abanyamakuru benshi bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda, n’ibyo mu mahanga.

Mu gufata umwanzuro, umucamanza yagarutse ku byaha 16 ubushinjacyaha bukurikiranyeho Callixte Sankara. Ni ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba, birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe, ubujura bwitwaje intwaro ndetse no kugirana umubano n'igihugu cy'amahanga hagamijwe intambara.

Ubushinjacyaha bwavuze ko leta y'u Burundi yahaye umutwe wa FLN - 'Sankara' yari abereye umuvugizi - aho ushinga ibirindiro naho leta ya Uganda ikawuha ibikoresho. Bwasabaga urukiko ko Sankara yafungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeza.

Sankara n’umwunganira bo bari basabye urukiko ko rwamurekura kuko yemeye ibyaha ndetse akabisabira imbabazi, ndetse akaba yaranitandukanije na FLN. Sankara yasabaga urukiko ko yarekurwa by’agateganyo kuko nta perereza yakwica.

Umucamanza yategetse ko Sankara yafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza. Yasobanuye ko ibyaha Nsabimana akurikiranweho bikomeye byose bikaba bihanishwa igifungo kirenze imyaka 2. Bityo ko aramutse afunguwe ashobora gusubira mu mashyamba mu bikora bye by’ubugome.

Umucamanza yavuze ko n’ubwo Sankara yicuza ndetse agasaba imbabazi, bidahagije, kuko yagarutse mu Rwanda afashwe atizanye.

Ntawamenya niba Sankara cyangwa umwunganira bazajuririra icyemezo cy’urukiko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG