Uko wahagera

Uburayi Burasabwa Gufasha Abimukira muri Libiya


Abimukira bakomoka muri Nijeri bakusanirijwe hamwe mbere y'uko birukanwa n'abategetsi ba Libiya
Abimukira bakomoka muri Nijeri bakusanirijwe hamwe mbere y'uko birukanwa n'abategetsi ba Libiya

Amashyirahamwe mpuzamahanga adaharanira inyungu icumi aratakambira Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe n’ibihugu biwugize kureba byihutirwa politiki zabo zirebana n’abimukira kubera ko abafungirwa muri Libiya, “barimo abagore n’abana, bazira amaherere kandi babayeho mu buzima bubi cyane.” Bafatwa bagerageza kunyura muri Libya bashaka kujya mu Bulayi.

Aya mashyirahamwe arimo ayo mu Bulayi no muri Amerika ariko akorera no muri Libiya. Arasaba akomeje Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe n’ibihugu biwugize gufata ingaba zihutitwa zo kurengera ubuzima n’icyubahiro by’abimukira no gukora uko bishoboye kugirango bakure muri Libiya abahafungiye muri iki gihe.

Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe n’ibihugu biwugize bishishikariza kandi bifasha Libiya gukumira abimukira gukomeza bajya mu Bulayi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG