Uko wahagera

Ebola Ishobora Kugera Mu Bihugu Bituranye na Kongo


Umukozi w'ubuzima i Beni mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo
Umukozi w'ubuzima i Beni mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo

Ishami ry’umiryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS riravuga ko Ibitero by’imitwe yitwaje imbunda, gutanga nabi amakuru kimwe no kubura ingengo y’imari; biza ku isonga mu gukoma mu nkokora ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

OMS iranatanga impuruza ko iki cyorezo gishobora kuganza imbaraga zo kukirwanya.

Umutekano muke mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu urabuza abarimo kurwanya iki cyorezo gukurikirana abarwayi no gukingira abatarandura. Ibi bikubiye mu cyegeranyo giheruka cya OMS cyashyizwe ahagaragara ku wa gatanu w’iki cyumweru dusoza.

OMS iravuga ko iki cyorezo kitazabasha kugenzurwa neza mu gihe imitwe yose yitwaje imbunda mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya ituri idatanze agahenge.

Mugihe uwo mutekano utaboneka byakongera ibyago by’uko ebola yakwirakwira no mu bindi bice by’igihugu ikaba yagera no mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Sudani y’epfo bituranye na Kongo.

Imirwano hagati y’ingabo za leta n’imitwe igera kuri 50 y’inyeshyamba; kwibasira abakozi bajya gushyingura abo ebola yahitanye mu mugi wa Butembo byasubije ibintu irudubi mu kwezi gushize konyine nk’uko OMS ibitangaza. Ni naho hapfuye umuganga w’umunyakameruni w’imyaka 41 y’amavuko wakoreraga OMS.

Ku wa Kane w’icyumweru dusoza umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika mu mujyi wa Butembo yabonye impapuro zakwirakwijwe ku mihanda izindi zimanikwa ku mazu zihaniza uwo ari we wese wafasha abashinzwe kurwanya ebola. Izi nyandiko bivugwa ko zakwirakwijwe n’inyeshyamba za mai mai zari zanditse mu rurimi rw’igiswahili kandi zivuga ko abapolisi, abasirikare n’abandi bose bazafatanya n’abarwanya ebola bazibasirwa bikomeye.

Anderson Djumah ufite umwana w’imyaka 10 urimo kuvurirwa ebola ku bitaro bikuru bya Butembo yinubira kuba umutekano muke ukomeje gutuma abantu barushaho guteseka.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abantu 1,600 ari bo basuzumwe Ebola, 1,534 ni bo bayanduye bidashidikanywaho mu gihe 66 bo bayiketsweho. Iyi ni imibare yagiye ahagaragara ku wa gatatu w’iki cyumweru gisatira umusozo. Iki cyorezo kimaze guhitana abantu 1,069 kandi ni icya kabili kibayeho kibi nyuma y’icyayogoje uburengerazuba bw’Afurika mu 2014-2015 cyahitanye abasaga 11,000.

Ebola ntiyari imenyerewe mu bice by’amajyarugu n’uburasirazuba bw’igihugu, ibice byabaye isibaniro ry’imirwano ahabarizwa imitwe y’abarwanyi igera mu 100; ikura ibihumbi by’abaturage mu byabo.

Urujya n’uruza kimwe n’ubucucike mu miturire muri utu duce, byongera ibyago by’uko iki cyorezo cyagera no muri Uganda, u Rwanda na Sudani y’Epfo.

OMS itanga inama yo gukomeza gutanga inkingo ku bwinshi no guhugura cyane abajyanama b’uhuzima.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG