Uko wahagera

Abapfa Ubutegetsi muri Sudani y'Epfo Basubukuruye Ibiganiro


Uwahoze ari icegera ca perezida muri Sudani y'epfo, Riek Machar, ibubamfu, aramukanya na perezida Salva Kiir, iburyo i Entebbe, Uganda, itariki 7/07/2018.
Uwahoze ari icegera ca perezida muri Sudani y'epfo, Riek Machar, ibubamfu, aramukanya na perezida Salva Kiir, iburyo i Entebbe, Uganda, itariki 7/07/2018.

Impande zitavuga rumwe muri Sudani y’epfo, zatangiye ibiganiro by’iminsi ibiri Addis Abeba muri Etiyopiya uyu munsi kuwa kane. Ikigamijwe ni ukuzanzamura amasezerano y’amahoro, mu gihe hasigaye iminsi mike gusa, ngo hashyirweho guverinema y’ubumwe.

Perezida Salva Kiir, umuyobozi uhanganye n’ubutegetsi Riek Machar, hamwe n’andi matsinda make bateguye amasezerano y’amahoro yo mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2018. Ni kimwe mu bikorwa biheruka bigamije gukemura impagarara, ubu zinjiye mu mwaka wa gatandatu.

Cyakora izo mpande zananiwe gukemura ibibazo bitari bike, mbere yo gushyiraho guverinema ihuriweho kw’italiki ya 12 y’uku kwezi kwa gatanu.

Abahagarariye impande zose bateraniye Addis Abeba muri Etiyopiya mu nama yatumijwe n’itsinda ry’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afrika. Iyo nama ibera mu muhezo bayitangiriye ku masengesho.

Guverinema yashimangiye ko iyo nama izibanda ku kuntu hashyirwaho guverinema y’ubumwe bw’igihugu.

Uruhande rwa Machar rushaka ko gushyiraho iyo guverinema byigizwa inyuma ho, amezi atandatu kugira ngo babanze bakemure ibibazo bireba umutekano hamwe n’ibindi avuga ko bituma adasubira mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG