Uko wahagera

Leta ya Venezuela Iriyama Abashaka Guhirika Ubutegetsi


Guverinema ya gisosiyalisite ya Venezuela yatangaje ko harimo kuba ibikorwa bigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Maduro

Ibyo bivuzwe nyuma y'aho umunyapolitike utavuga rumwe na leta muri Venezuela, Juan Guaido, ahamagariye abaturage kujya mu mihanda anabasaba gushyigikira igisilikali mu kotsa igitutu Perezida Maduro kugirango atange ubutegetsi.

Guaido wamaze gutangaza ko ari we mukuru w’igihugu wemere, yabivugiye mu butumwa bwa videwo yashyize ku rubuga rwa Twitter ari imbere y’itsinda ry’abasilikali. Yari kumwe kandi n’undi munyapolitike nawe utavuga rumwe na leta, Leopoldo Lopez, ubu ufungiwe iwe.

Guaido yashimiye abasirikali bamaze kwitandukanya n’ubutegetsi bwa Maduro, ababwira ko bari ku ruhande rwiza rw’amateka.

Nyuma y’ubutumwa bwa Guaido, ministiri w’itangazamakuru muri icyo gihugu, Jorge Rodriguez, yavuze ko leta ikomeje guhangana n’agatsiko k’abasirikali bake yise abagambanyi bashaka gufata ubutegetsi ku ngufu.

Ministiri w’ingabo, Vladimir Padrin,o nawe yahise avuga ko igisirikali cy’igihugu kiri inyuma ya Perezida Maduro.

Guaido usanzwe ayobora inteko ishingamategeko yatangaje ko ari we mukuru w’igihugu wemere nyuma y’amatora yo mu kwezi kwa mbere yavuze ko yaranzwe n’uburiganya no kwiba amajwi.

Ibihugu 50 birimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika byemeye ko Guaido ari we mukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG