Muri Sudani, inama ya gisilikali iri ku butegetsi n’abayobozi b’imyigaragambyo bari mu biganiro muri uyu mugoroba mu ngoro y’umukuru w’igihugu.
Mbere y’iyo nama, umwe mu bakuru b’abatavuga rumwe na leta witwa Omar el-Digeir yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, avuga ko bagomba gusaba umuyobozi w’inama ya gisilikali, mukuru w’igihugu, Général Abdel Fattah al-Burhane, guha ubutegetsi abasivili.
Ejobundi ku cyumweru, abatavuga rumwe na leta bari batangaje ko bahagaritse imishyikirano n’abasilikali kubera ko babona badashaka kurekura ubutegetsi. Basabye abayoboke babo ahubwo gukaza umurego mu myigaragambyo. Bemeza ko bashobora gukoranya imbaga y’abantu miliyoni ejo kwa kane, no guhagarika imilimo yose mu gihugu.
Kuva ku italiki ya 6 y’uku kwezi kwa kane, abaturage bakambitse amanywa n’ijoro imbere y’icyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu mu murwa mukuru Khartoum.
Uyu munsi, abandi bantu amagana n’amagana baje kwifatanya nabo baturutse mu mujyi wa Madani uri rwagati mu gihugu. Abandi bari baraye bahageze bavuye mu mujyi wa Atbara, nawo uri hagati no hagati mu gihugu. Baba bitwaje amabendera y’igihugu, banaririmba ngo bashaka ubutegetsi bwa gisivili.
Abacamanza nabo bagiye bwa mbere na mbere kwifatanya na rubanda mu myigaragambyo yo ku cyicaro gikuru cy’igisilikali. Mu itangazo ishyirahamwe ryabo ryasohoye, bavuga ko basaba ubucamanza bwigenga.
Facebook Forum