Uko wahagera

Umucamanza Yahagaritse Gahunda ya Trump ku Bimukira


ku Mupaka wo mu mujyi wa El Pas hagati y'Amerika na Mexique
ku Mupaka wo mu mujyi wa El Pas hagati y'Amerika na Mexique

Umucamanza wo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatambamiye gahunda y’ubutegetsi bwa Perezida Trump itegeka abasaba ubuhungiro bava mu gihugu cya Mexique kuba bagumyeyo cyangwa gusubirayo mu gihe bagitegereje igisubizo ku busabe bwabo.

Icyemezo cy’urukiko kiravuga ko uko iyo gahunda iteye, bitarengera ku buryo buhagije ubuzima n’uburenganzira bw’abasaba ubuhungiro.

Umucamanza Richard Seeborg w’Urukiko rwo muri Leta ya California yatangaje icyo cyemezo hashize umunsi umwe minisitiri w’umutekano mu gihugu Kirstjen Nielsen yeguye ku mirimo ye.

Icyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa gatanu. Ubutegetsi bwa Trump bufite uburenganzira bwo kujurira. Ntibiramenyekana niba ubutegetsi bwa Perezida Trump buzajuririra icyo cyemezo.

Amategeko yo gukumira abinjira bava muri Mexique yatangiye kubahirizwa mu kwezi kwa mbere mu mujyi wa San Ysidro muri Leta ya California, nyuma aza no kugera ku mipaka ya Calexico na El Paso. Mbere y’uko yegura, minisitiri Nielson yari yasabye ko amabwiriza atangira kubahirizwa ku yindi mipaka.

Ubutegetsi bwa Perezida Trump bwari bwahisemo iyo nzira buvuga ko ubwinshi bw’abimukira burenze kure ububasha bw’abashinzwe abinjira n’abasohoka. Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Perezida Donald Trump yanenze icyemezo cy’urwo rukiko avuga ko kidafasha Abanyamerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG