Uko wahagera

Papa Fransisko Yasuye Maroc


Papa Fransisko asoma misa muri sitade y'imikino yitiriwe igikomangoma Moulay Abdellah i Rabat, Maroc, kuri 31/3/2019.

Umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose, Papa Fransisko, yashoje uruzinduko rw’iminsi ibili mu gihugu cya Maroc.

Kuri iki cyumweru, yasomeye misa abantu barenga 400 muri kiliziya-catederali y’i Rabat, umurwa mukuru wa Maroc. Yabwiye abakirisitu be ko “atari ngombwa cyane kuba benshi mu gihugu, ahubwo ko igikuru ari ukubaho bubahiriza neza inyigisho za Kiliziya.”

Abagatulika ni bake cyane muri Maroc, igihugu cyiganjemo Abayisilamu. Abagatulika babarirwa hagati y’ibihumbi 30 na 35 ku baturage b’igihugu bose hamwe bagera kuri miliyoni 40. Aba Bagatulika bafite kiliziya 44 zonyine gusa mu gihugu cyose.

Kuwa gatandatu, umwami wa Maroc, Mohammed wa 6, yiriranwe na Papa Fransisko nyuma ya saa sita yose. Yamubwiye ko “arengera Abayahudi b’abanya-Maroc n’Abakirisitu baturuka mu bindi bihugu baba muri Maroc.”

Itegeko nshinga rya Maroc ryemerera rubanda kwihitiramo idini bishakiye, ariko Abayisilamu bahindura bakajya mu Bakirisitu ntibatinyuka kubyerekana ku mugaragaro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG