Uko wahagera

Ubwongereza Bwananiwe Gusohoka mu Muryango w'Uburayi


Ikirango cy'Umuryango w'ibihugu byo mu Burayi
Ikirango cy'Umuryango w'ibihugu byo mu Burayi

Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza yongeye gutora yanga ku nshuro ya gatatu umushinga wa minisitiri w’intebe Theresa May wo gusohoka mu Muryango w’Ubulayi bwiyunze. Kuri uyu wa gatanu nib wo byari biteganijwe ko Ubwongereza bwitandukanya burundu n’Ubulayi.

Nyuma y’itora ry’abadepite b’Ubwongereza, perezida w’iinteko nshingwabikorwa y’Ubulayi, Donald Tusk, yahise atumiza inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango, izateranira ku cyicaro cyawo i Buruseli ku italiki ya 10 y’ukwezi kwa kane. Hagati aho, Ubulayi bwahaye Ubwongereza kugera kuri 12 y’ugutaha kugirango bube bwabamenyesheje neza icyo bugiye gukora.

Abahanga mu by’ukungu bemeza ko Ubwongereza busohotse mu Muryango w’Ubulayi nta masezerano byatera akajagali gakomeye mu bukungu bw’Ubwongereza.

Aya matora yose yo mu nteko ishinga amategeko akurikira referendum y’abaturage b’Ubwongereza bemeje mu kwa gatandatu 2016 ko bugomba gutandukana n’Ubulayi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG