Uko wahagera

Ukekwaho Ubwicanyi mu Buholandi Azagezwa mu Rukiko


Isanamu y'umwe mu bishwe mu gihe ababuze bariko bibuka ababo bishwe mur'ico gitero i Utrecht, mu Buholandi, Ukwezi kwa gatatu italiki 19, 2019.
Isanamu y'umwe mu bishwe mu gihe ababuze bariko bibuka ababo bishwe mur'ico gitero i Utrecht, mu Buholandi, Ukwezi kwa gatatu italiki 19, 2019.

Abashinjacyaha bo mu Buholandi baravuga ko ukekwaho ubwicanyi bwahitanye abantu muri gari ya moshi ntoya mu mugi wa Utrecht ategerejwe n’ibirego bitandukanye bijyanye n’ubwicani bugamije iterabwoba.

Abashinjacyaha bemeza ko Gokmen Tanis wavukiye mu gihugu cya Turukiya yari wenyine ubwo yagabaga igitero cyishe abantu batatu kigakomeretsa abandi batatu ku wa mbere w’iki cyumweru.

Abashinjacyaha n’abapolisi bavuze ko bagikora iperereza risuzuma niba uyu mugabo w’imyaka 37 yaragabye kiriya gitero agamije ibikorwa by’iterabwoba gusa cyangwa niba byari binakubiyemo ikibazo bwite kigendanye n’amatwara y’ubuhezanguni.

Ukekwa yafashwe nyuma y’amasaha umunani ashakishwa hagombye kuba isakwa ry’umugi wose.

Abapolisi bafashe undi muntu wa kane ukekwa barimo guperereza niba nawe yaba yaragize uruhare muri icyo gikorwa.

Biteganijwe ko Tanis azumvwa n’urukiko ku wa gatanu. Abashinjacyaha kandi bavuze ko azasuzumwa n’abaganga bareba niba nta burwayi bwo mu mutwe yaba afite.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG