Igisirikare cya Isirayeli kiravuga ko umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah uvugwaho kuyobora igitero cyagabwe ku basirikare b’Amerika muri Iraki bamwe bagafatwa bunyago bakaza kwicwa. Kivuga kandi ko yaba arimo kwegeranya mu ibanga umutwe uzatera Isirayeli uturutse muri Siriya.
Raporo y’ingabo za Isirayeli isohotse hasigaye iminsi mike mbere y'uko Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agirira uruzinduko muri Isirayeli
Ubwo bushobozi Ali Musa Daqduq agenda yegeranya bushobora kwagura ibikorwa by’intambara na Isirayeli mu gihe habayeho kongera gushyamirana na Libani. Icyo gihugu kiri mu majyaruguru ya Isirayeli naho Golan ikaba mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Yurem Schweitzer wo mu kigo cyigisha ibyerekeye umutekano avuga ko Hezbollah ishobora kugaba ibitero bivuye ku butaka bwa Siriya mu rwego rwo kurinda Libani kuba yahura n’ubukana bwa Isirayeli iyihimuraho.
Daqduq, unazwi ku izina rya Ali Hussein Sajid, amaze imyaka 25 yinjiye mu mutwe wa Hezbollah. Yari mu bitero byagabwe kuri Isirayeli mu majyepfo ya Libani, yatoje muri Irani na Iraki, ashyira amatsinda y’abarwanyi muri Iraki kurwanya igisirikare cy’Amerika gifatanije n’icya Iraki ndetse anayobora igitero cyo mu kwa mbere 2007 cyagabwe ku banyamerika bari mu gace ka Karbala.
Facebook Forum