Muri Etiyopiya abantu bitwaje intwaro kuri uyu wa kabiri barashe abakozi batanu b’ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barabica. Abaturage bo muri ako gace bavuze ko mu bapfuye harimo abanyamahanga babiri.
Abantu bataramenyekana bagabye icyo gitero mu mugi wa Nedjo uri mu birometero 500 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa. Ni mu gace ka Oromiya karangwamo amakimbirane nk’uko abaturage baho babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Igitangazamakuru kibogamiye kuri leta cyitwa Fana cyanditse ku rubuga rwacyo rwa Twitter ko abanyetiyopiya batatu n’abanyamahanga babiri aribo baguye muri icyo gitero. Gusa, icyo gitangazamakuru cyirinze kuvuga ibihugu bakomokamo.
Iki gice gituwe n’abo mu bwoko bw’aba Oromo ari na bwo abaturage benshi muri Etiyopiya bakomokamo; kirangwamo imvururu z’uburyo bune ziyongera ku makimbirane ashingiye ku mipaka. Ibyo bigatuma hahora hatutumba umwuka w’intambara.
Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed nawe ukomoka muri ubwo bwoko, yakoze amavugurura menshi kuva agiye ku butegetsi umwaka ushize. Mu byo yakoze harimo gushyikirana na Eritereya batumvikanaga, kurekura imfungwa za politike no kuvugurura ibirebana n’umutekano. Ariko ibyo byose ntibibuza amakimbirane ashingiye ku moko kurangwa muri ako gace.
Facebook Forum