Nyuma y’amasaha menshi Polisi yo mu Buholandi ishakisha, yafashe umuntu ukekwaho kurasa abantu bari muri gari ya moshi ntoya akicamo batatu abandi batanu bagakomereka.
Ubwo bwicanyi bwabereye mu mugi wa Utrecht ku wa mbere. Polisi yari yavuze ko Gokmen Tanis ukekwa ari umunyaturukiya w’imyaka 37. Basohoye ifoto y’umugabo ufite ubwanwa bwinshi yicaye muri iyo gari ya moshi ntoya. Yambaye igikote gitwikiriye umutwe.
Inzego z’ubutegetsi zahise zimenyesha abatuye umugi wa Utrecht ko imbuzi kuri rubanda ishyizwe ku rugero rwa gatanu ari narwo rwo hejuru cyane mu kuburira abantu ko hari ibikorwa by’iterabwoba bishoboka. Ministri w’Intebe w’ Ubuholandi Mark Rutte, yavuze ko ubwo bwicanyi bushobora kuba ari igikorwa cy’iterabwoba.
Ariko ibiro ntaramakuru byo muri Turukiya byitwa Anadolu biravuga ko bene wabo wa Tanis muri Turukiya bavuze ko bushobora kuba bwatewe n’amakimbirane ari hagati y’imiryango.
Umutekano wakajijwe ku bibuga by’indege byo mu Buholandi. Amashuri yo mu mugi wa Utrecht yakinzwe, ubutegetsi busaba abaturage kuguma mu ingo zabo.
Igipolisi cyo muri icyo gihugu kiravuga ko cyohereje kajugujugu zirimo abagiye gutabara inkomere, kigasaba abantu guha rugari abashinzwe gutanga ubutabazi bw’ibanze kugira ngo babashe kugoboka inkomere.
Facebook Forum