Uko wahagera

Muri Nijeriya, 323 Batawe muri Yombi Bakekwaho Ibyaha by'Amatora


Bamwe mu bayoboke b'ishyaka rya Perezida Muhammadu Buhari mu mujyi wa Kano, tariki ya 27/02/2019

Muri Nijeriya, abantu bagera kuri 323 bakekwaho gukora ibyaha mu gihe cy’amatora aheruka batawe muri yombi. Ibyo byemezwa n’ukuriye igipolisi muri Nijeriya, Mohammed Adamu. Yavuze ko hari abapolisi babiri bahohotewe muri icyo gihe, kandi ko azafatanya n’akanama gashinzwe amatora kugirango ibyo byaha bikurikiranwe.

Perezida Muhammed Buhari wari usanzwe ku butegetsi ni we wegukanye intsinzi mu matora yabaye ku ya 23/2/2019, atsinda Atiku Abubakar wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi ya Rubanda bari bahanganye. Abubakar yanze ibyavuye mu matora ayita ikinamico, avuga ko azaregera urukiko.

Nijeriya ni cyo gihugu gituwe kurusha ibindi ku mugabane w’Afurika. Gikunze kurangwamo imvururu mu gihe cy’amatora, gutera ubwoba abatora, kwiba cyangwa kugura amajwi. Mu matora aherutse, Perezida Buhari yatsindiye kuri hafi miliyoni 4 z’amajwi. Amakuru atangwa n’abakurikiranye iby’ayo matora yemeza ko abantu 53 baguye mu mvururu zayabayemo, naho abandi benshi barakomereka. Mu 2011 abantu 1000 baguye mu mvururu zabaye nyuma y’amatora mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG