Uko wahagera

Urukiko Rwategetse ko Cardinal George Pell Afungwa


Cardinal George Pell avuye ku rukiko rw'i Melbourne tariki ya 26/02/2019.

Muri Australiya, urukiko rwategetse ko Cardinal George Pell afungwa. Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata abana ku ngufu.

Cardinal Pell yari asanzwe ari nimero ya gatatu mu butegetsi bwa leta ya Vatikani. Urukiko rwo mu mujyi wa Melbourne rwamukatiye ejo kuwa kabiri. Rwamuhamije ibyaha bitanu birimo guhohotera abana b’abahungu babiri bari bafite imyaka 12 na 13 y’amavuko, baririmbaga muri kolari, mu 1996 ubwo yari Arkiyepiskopi wa Melbourne.

Cardinal Pell yaburanye ahakana ibyo ashinjwa. Urukiko ruzamusomera ibihano mu kwezi gutaha. Hagati aho, Cardinal Pell yavuze ko azajurira.

Cardinal Pell afite imyaka 77 y’amavuko. Mu 2013, Papa Fransisko yamushyize mu kanama kadasanzwe k’abajyanama be bihariye b’abakaridinali umunani. Mu mwaka ushize, yamushinze kuyobora minisiteri y’ubukungu yari akimara gushing. Bityo Pell yahise aba nimero ya gatatu mu butegetsi bwa leta ya Vatikani.

Cardinal Pell ahamwe n’ibyaha icyumweru kimwe nyuma y’icyemezo kidasanzwe cy’umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose cyo kuyirukanamo uwahoze ari Cardinal w’Umunyamwerika witwa Theodore McCarrick. Uyu we ni ubucamanza bwa kiliziya ubwayo bwamuhamije ibyaha byo gufata abana ku ngufu.

Ifungwa rya Cardinal Pell ribaye kandi inama ya mbere na mbere y’abayobozi b’inama z’abepiskopi b’isi yose kuri iki kibazo irangiye i Vatikani. Mu ijambo ryo kuyisoza ejobundi ku cyumweru, Papa Fransisko yarahiye ko azarwanisha “Umujinya w’Imana” iki cyorezo cyo gufata abana ku ngufu mu bakozi ba kiliziya gatulika

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG