Uko wahagera

Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Ntajya mu Mahanga mu Ndege


Kim Jong Un muri gari ya moshi ye itamenwa n'amasasu

Vietnam iritegura kwakira inama ya kabiri mu mateka hagati ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umubozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru. Donald Trump na Kim Jong Un bazahurira i Hanoi guhera kuwa gatatu.

Kim Jong Un ari mu nzira kuva kuwa gatandatu. Aragenda muri gari ya moshi itamenwa n’amasasu anyuze mu Bushinwa, urugendo rw’amasaha arenga 60.

Bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza ko ari uburyo bwo gutera ikirenge mu cya sekuru na se bamubanjirije ku butegetsi. Bose bakoreshaga gari ya moshi. Sekuru, Kim Il Sung, yigeze gukora ugendo rurerure cyane na gari ya moshi mu ruzinduko yagiyemo mu 1984 mu bihugu umunani: icyahoze ari Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyeti (URSS), Pologne, icyahoze ari Ubudage bw’Iburasirazuba, icyahoze ari Tchecoslovakiya, Hongriya, icyahoze ari Yugoslaviya, Bulgariya, na Rumaniya.

Ubusanzwe Kim Jong Un afite indege y’igihugu akoresha ku giti cye. Ni iyo mu bwoko bwa Iliouchine Il-62 yakorewe muri URSS. Ariko nk’uko abahanga babibwiye Washington Post, kimwe mu binyamakuru bikomeye byo muri Amerika, mbere y’inama ya Trump na Kim mu mwaka ushize, ni indege ishaje itacyemererwa kujya mu bihugu bimwe na bimwe.

Nk’ibyo mu Muryango w’Ubulayi bwiyunze byaciye Iliouchine Il-62 mu 2002 “kubera ko ifite urusaku rukabije cyane.” Usibye gusaza, bavuga ko ibyuma by’indege ya Kim Jong Un bitavugururwa, kugirango bisimbuzwe ibikiri bishya, kubera ibihano Koreya ya Ruguru yafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo Kim Jong Un yajyaga guhura bwa mbere na Perezida Trump muri Singapore mu kwezi kwa gatandatu 2018 yajyanywe n’indege yo mu bwoko bwa Boeing 747 y’Ubushinwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG