Uko wahagera

Abanyamerika n'Abatalebani Baraganira mu Gihugu cya Qatar


Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’iz’Abatalibani basubiye mu mishyikirano i Doha muri Qatar. Intumwa yihariye y’Amerika ku bibazo by’Afuganistani, Ambasaderi Zalmay Khalilzad, yavuze ko Abatalibani bohereje noneho intumwa zifite ububasha kurusha mbere. Yizeye ko imishyikirano noneho izavamo imyanzuro ifatika.

Bwa mbere na mbere, Khalilzad yibonaniye n’umwe mu bashinze umutwe w’Abatalibani, Mullah Abdul Ghani Baradar. Uyu yari amaze imyaka muri gereza muri Pakistani. Yafunguwe mu kwezi kwa cumi gushize Khalilzad abigizemo uruhare runini.

Mu kwezi gushize, Abatalibani bashyizeho Baradar kujya kuyobora ibiro byabo bihoraho biri muri Qatar. Umuyobozi mukuru w’abatalibani, Hibatullah Akhundzada, yamugize kandi umujyanama we wihariye. Bityo Ambasaderi Khalilzad ashima ko noneho imishyikirano igeze ku rwego rwo hejuru.

Imishyikirano yari iherutse yabaye mu kwezi kwa mbere gushize muri Pakistani. Yamaze iminsi itandatu. Ibibazo bibili by’ingenzi mu byo baganiraho birebana no gukura ingabo z’amahanga muri Afuganistani no kwemera ko Afuganistani itazongera kuba indili z’imitwe ishobora kugaba ibitero by’iterabwoba muri Amerika no mu bihugu by’inshuti zayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG