Uko wahagera

Perezida Macky Sall Asa nk'Uri ku Mwanya wa Mbere mu Matora


Perezida Macky Sall arimo gutora ku biro by'itora by'ahitwa Fatick ku cyumweru tariki ya 24/02/2019
Perezida Macky Sall arimo gutora ku biro by'itora by'ahitwa Fatick ku cyumweru tariki ya 24/02/2019

Amajwi ya mbere y'amatora yo muri Senegal ntaratangazwa ku mugaragaro. Cyokora, minisitiri w’intebe Mahammed Boun Abdallah Dionne yemeza ko Perezida Macky Sall ko ari we watsinze rugikubita n’amajwi 57%, imbere y’abandi bakandida bane. Bibaye byo nta cyiciro cya kabili cy’amatora, hagati y’uwa mbere n’uwa kabili, cyaba kikibaye.

Abakandida babili bari bafite amahirwe yo kujya mu cyiciro cya kabili bo bakoreshye ikiganiro n’abanyamakuru bahinyura ko Perezida Macky Sall ashobora gutorwa ku nshuro ya mbere. Umwe muri bo ni Idrissa Seck wigeze kuba minisitiri w’intebe wa Senegal. Yavuze ko icyiciro cya kabili kizaba byanze bikunze.

Ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, gihereye ku makuru cyakuye muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cya Senegal, kivuga ko 2/3 by’impapuro z’itora zimaze kubarurwa. Komisiyo z’amatora 47 zo ku rwego rw’intara zizatangaza amajwi ya mbere ejo kuwa kabili. Naho Komisiyo y’amatora ku rwego rw’igihugu izatangaza icyegeranyo cyose bitarenze kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG