Uko wahagera

Venezuela Yakumiriye Imfashanyo Zivuye Hanze


Igisirikare cyo muri Venezuela kuri uyu wa gatandatu cyateye ibyuka biryana mu maso mu baturage bari ku kiraro gihuza icyo gihugu na Columbia.

Abo baturage bageragezaga gukura bariyeri kuri icyo kiraro kugirango imfashanyo n’ubutabazi zishobore kwinjira muri Venezuela.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela baravuga ko biyemeje kwinjiza ku ngufu imfashanyo ivuye muri Columbia bakoresheje amamodoka n’abantu benshi baraye bahakambitse bagamije gufasha kwambutsa iyo imfashanyo.

Ariko Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro yategetse igisirikali kurwanya iyo gahunda ishyigikiwe na Juan Guaido utavuga rumwe na we.

Perezida Maduro avuga ko Venezuela atari igihugu gisabiriza kandi ko kwakira imfashanyo ari integuza ibanziriza ibitero by’Amerika

Imfashanyo igizwe n’ibiribwa, imiti n’ibindi bikomoka muri Leta zunze Ubumwe z’America ziracyari mu bigega hakurya y’ikiraro muri Columbia no ku mupaka w’icyo gihugu na Brazil.

kugeza imfashanyo muri Venezuela byaba ari intambwe ikomeye ku barwanya ubutegetsi kandi byaba ari ikimenyetso kigaragaza ko Maduro arimo gutakaza imbaraga.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bivuga ko amakuru ava ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Columbia rwatangaje ko kuri uyu wa gatandatu abasirikare batatu ba Venezuala beguye ku miromo yabo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafatanije n’ibihugu bishyigikiye ko izo mfashanyo zinjizwa muri Venezuela bakomeje gusaba igisirikare cyo muri icyo gihugu kutubahiriza amabwiriza ya perezida Maduro yo gukumira imfashanyo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ku wa gatanu zasohoye itangazo ryamagana ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare ku basivili badafite intwaro n’inzirakarengane z’abakorerabushake ku mupaka w’icyo gihugu na Brazil. Iryo tangazo ryavugaga ko ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu bikorwa na perezida Maduro bitazabura guhanwa.

Ku rukuta rwe rwa twitter Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko asengera abanya Venezuala

Abantu barenga million eshatu bamaze guhunga icyo gihugu kuva havutse inkubiri za politike n’ihungabana ry’ubukungu byatangiye muri 2015.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG