Uko wahagera

Nta Yindi Mpamvu Izabuza Amatora Kuba muri Nijeriya


Komisiyo y’amatora muri Nijeriya yatangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishingamategeko azaba kuwa gatandatu.

Ibyo byavuzwe na bwana Mahmood Yakubu uyobora iyo komisiyo. Yagize ati: “Kugeza ubu nta mpamvu igaragara igihari yatuma amatora yongera gusubikwa.”

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize habura amasaha atanu ngo amatora abe, Yakubu yategetse ko asubikwa. Icyo gihe yasobanuye ko yafashe icyemezo mu rwego rwo kugerageza kurushaho gutegura amatora akozwe mu mucyo.

Icyo gihe, umuryango w’ibihugu by'Ubulayi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byagaragaje ko bitewe impungenge n’isubikwa ry’ayo matora.

Mu matora y’umukuru w’igihugu, Perezida Muhammadu Buhari ahanganye na Atiku Abubakar wigeze kuba visi perezida wa Nijeriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG