Uko wahagera

Abanyamerika Batanu Bafatanywe Imbunda Birukanywe muri Haiti


Uyu ni umwe mu banyamerika bari bafite intwaro mu buryo budakurikije amategeko burijwe indege muri Haiti
Uyu ni umwe mu banyamerika bari bafite intwaro mu buryo budakurikije amategeko burijwe indege muri Haiti

Abanyamerika batanu bafatanywe imbunda nyinshi, ibikoresho by’itumanaho n’izindi ntwaro zikomeye mu gihugu cya Haiti, bagaruwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Biteganyijwe ko abo banyamerika bagezwa imbere y’ubutabera n’ubwo aho bafungiwe hataramenyekana. Abo banyamerika barimo abahoze mu gisirikali kirwanira mu mazi mu mutwe w’inzobere mu bikorwa bidasanzwe bita “Navy Seals” n’abandi bahoze mu mutwe bita “Marines” mu gisirikali cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ifatwa ryabo ryabaye nyuma y’icyumweru cy’imyigaragambyo yaranzwe n’imvururu yahamagarira Perezida Jovenel Moise wa Haiti kwegura ku butegetsi. Abaturage bamushinja ruswa no kuzambya ubukungu bw’igihugu.

Mu kiganiro yahaye televiziyo y’Abanyamerika CNN, ministiri w’intebe Jean-Henry Ceant, yavuze ko igihugu cye gifata abo banyamerika nk’abacancuro bari bagamije guhungabanya ubutegetsi muri Haiti.

Ikinyamakuru Miami Herald, nacyo cyandikirwa muri Amerika, cyanditse ko abo bagabo bakibwiye ko bari mu butumwa bwa guverinema ya Haiti.

Icyatunguye abaturage ba Haiti benshi ni uko abo banyamerika basubizwa mu gihugu cyabo bataburanishirijwe muri Haiti.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG