Abayobozi b’inama z’abepiskopi gatulika bo ku isi yose barenga ijana batangiye kugera i Vatikani. Umushumba wa kiliziya gatulika, Papa Faransisiko, yabahamagaje mu nama idasanzwe ku bibazo byo gufata abantu ku ngufu bimaze guhungabanya kiliziya.
Inama izatangira ejobundi kuwa kane. Izamara iminsi ine. Ibaye nyuma y’icyemezo Papa Faransisiko yafashe mu cyumweru gishize cyo kwirukana muri kiliziya uwahoze ari Cardinal Theodore McCarrick, wigeze kuba umushumba w’arkidiyosezi ya Washington. Kiliziya yahamije uyu mukambwe w’imyaka 88 y’amavuko ibyaha byo gufata ku ngufu byabaye mu myaka ya za 70. Ni we Cardinal wa mbere mu mateka ushubijwe mu buzima bw’umulayiki.
Ejo ku cyumweru, Papa Faransisiko yasabye abayoboke ba kiliziya gatulika gusengera inama y’abepiskopi.
Facebook Forum