Uko wahagera

Abanyafurika Bagiye Guhagurukira Ikibazo cy'Impunzi Zabo


Inama y'umuryango w'ubumwe bw'Afurika izasuzuma ikibazo cy'impunzi n'abavuye mu byabo.
Inama y'umuryango w'ubumwe bw'Afurika izasuzuma ikibazo cy'impunzi n'abavuye mu byabo.

Abaminisitiri n’abashinzwe ibibazo by’impunzi muri Afrika bateraniye i Addis-Abeba muri Etiyopiya, aho bategura inama y’abakuru b’ibihugu by’umugabane baziga kuri iki kibazo ejobundi ku cyumweru no kuwa mbere.

Bazibanda cyane cyane ku baturage bavuye mu byabo ariko batarengerwa n’amategeko mpuzamahanga kimwe n’impunzi zarenze imipaka.

Abaturage babaye impunzi imbere mu bihugu byabo muri Afrika baragera kuri miliyoni 17, nk’uko HCR ibivuga. Ibihugu bitatu bya mbere bifite benshi ni Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Somaliya na Nigeriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG