Uko wahagera

Abimukira 2275 Bapfuye Bagerageza Kujya mu Bulayi muri 2018


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, ryatangaje ko umubare w’abimukira bapfa bagerageza kugana ku mugabane w’Ubulayi banyuze mu nyanja ya Mediterani wiyongereye bikabije umwaka ushize.

HCR ivuga ko nibura abantu batandatu bagiye bapfa buri munsi bagerageza kwambuka Mediterani bavuye ku mugabane w’Afurika.

Imibare y’iryo shami igaragaza ko abantu 2,275 bapfuye cyangwa baburirwa irengero mu mwaka wa 2018. Ibyo byabaye n’ubwo umubare w’abakora urwo rugendo berekeza ku mugabane w’Ubulayi wagabanutse cyane ugereranyije n’indi myaka.

Umwaka ushize abimukira hafi 140,000 ni bo bashoboye kugera mu bihugu by’Ubulayi. Uwo mubare ni wo muto cyane mu myaka itanu ishize.

Umuvugizi wa HCR Liz Throssell yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ubwiyongere bw’abimukira bapfa bwatewe ahanini n’igabanuka ry’ibikorwa by’ubutabazi no kurengera abimukira baba bakeneye ubufasha mu nyanja ya Mediterani.

Uwo muvugizi avuga ko inkunga yagenerwaga imiryango itegamiye kuri leta yakoraga ubwo butabazi yagabanutse cyane.

HCR isaba ko habaho kongera ubufatanye mu kurengera impunzi zigerageza kwambuka Mediterani aho kubiharira ibihugu biri ku nkengero z’iyo nyanja birimo Ubutaliyani, Espagne n’Ubugereki.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG