Uko wahagera

Ba Perezida Erdogan na Putin Baganiye ku Ntambara yo muri Siriya


Ba Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turikiya na Vladimir Putin w'Uburusiya.

Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan ari i Moscow mu Burusiya aho biteganyijwe ko ari bugirane ibiganiro na mugenzi we Vladimir Putin.

Uru ruzinduko arugize mu gihe Turikiya yitegura kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba z’Abakurde zirwanya leta ya Siriya. Perezida Erdogan avuga ko nta muntu ukwiye kubagira inama uko bakwiye kwitwara mu kurwanya umutwe bita umutwe w’iterabwoba ukorana n’abarwanya ubutegetsi imbere muri Turikiya.

Uburusiya na Turikiya bashyigikiye impande zihanganye mu ntambara ya Siriya. Ariko, ntibibuza abakuru b’ibihugu bombi gufatanya mu gushakisha uko intambara muri Siriya yarangira. Mu mwaka ushize, ba Perezida Erdogan na Putin babonanye inshuro 18.

Uru ruzinduko rubaye kandi mu gihe Perezida Donald Trump amaze iminsi avuga ko yiteguye gukura ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Siriya. Icyemezo benshi bavuga ko yafashe atabyumvikanyeho n’ubuyobozi bw’ingabo, kigatuma ministiri w’ingabo Jim Mattis yegura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG